Kabila yavuze ku by’ikatwa rya RD Congo no kuba mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yavuze ko ibihe iki Gihugu kiri gucamo bitakiganisha mu gucikamo ibice gusa, ahubwo gishobora kugera ku rwego rwo gusenyuka burundu.

Ni mu kiganiro yagiranaye n’ikinyamakuru La Libre Belgique ku wa 20 Werurwe i Goma.

Uyu mujyi uherutse kuberamo igitero cya Drone cyahitanye abantu batatu barimo n’Umufaransakazi wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).