
Nyuma y’impaka zabaye ku rubuga rwa X hagati y’umunyamakuru akaba na nyiri Mama Urwagasabo TV, Scovia Mutesi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo
Mu batanze ibitekerezo harimo umuhanga uzwi nka Dr Dash kurubuga rwa x wavuze ko gusoma no gusobanukirwa amategeko bifasha cyane mu mwuga w’itangazamakuru ndetse no mu buryo bwo gutanga ibitekerezo mu bwubahane
Dr Dash usanzwe ukoresha urubuga rwa tweet ariyo yabaye X yagaragaje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 8 riteganya ko Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa ari indimi zemewe mu butegetsi bw’u Rwanda
Yanibukije kandi ko inyandiko z’ubutegetsi zishobora gutangwa mu rurimi rumwe cyangwa izirenze rumwe muri izo ndimi zemewe n’amategeko
Yavuze ko ari yo mpamvu umuyobozi uwo ari we wese yemerewe gukoresha rumwe muri izo ndimi bitewe n’imiterere y’akazi cyangwa ubutumwa ashaka gutanga, kandi ko nta kibazo kiba kirimo igihe bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko
Dr Dash yanagarutse ku nshingano z’itangazamakuru, avuga ko ari ingenzi ko ibitangazwa bikorwa habanje gusesengurwa neza no gusobanukirwa ubutumwa bwatanzwe kugira ngo hirindwe kuyobya abakurikirana amakuru
Yashimangiye ko Mama Urwagasabo TV ari ikinyamakuru gifite uruhare rukomeye mu gutanga amakuru ariko agaragaza ko igihe umuyobozi nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga atanze ibisobanuro cyangwa akosora ibijyanye n’ibyamuvuzweho biba bikwiye kwakirwa no gusuzumwa mu buryo bw’umwuga
Yakomeje avuga ko ibyo Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ku ikoreshwa ry’indimi byumvikana kandi bishyigikiwe n’Itegeko Nshinga, ashimangira ko kugirwa inama no kwemera gukosorwa ari kimwe mu biranga ubunyamwuga n’umuco nyarwanda.
Source: x Dr Dash& icyegeranyo cya Phibanews








