Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororero, Rwanda Correctional Service (RCS), rwatangaje ko Aimable Uzaramba Karasira yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Nyarugenge, mu gihe haburaga amasaha make ngo asoze igihano yari yarakatiwe ndetse arekurwe.
Nk’uko RCS yabitangaje, Karasira yitabye Imana nyuma yo kunywa imiti irengeje igipimo cyari cyagenwe n’abaganga. Iyo miti ngo yari asanzwe ayifata kubera uburwayi yari amaranye igihe.
Aimable Karasira yari umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu muziki wa hip-hop mu Rwanda. Yamenyekanye kandi nk’umwarimu wabaye muri University of Rwanda mbere yo kwinjira cyane mu bikorwa byo gutanga ibitekerezo kuri YouTube.
Karasira yari afite umuyoboro wa YouTube yakoreragaho ibiganiro byibandaga cyane kuri politiki n’ibitekerezo byakunze guteza impaka. Yafunzwe nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano no gukoresha imvugo n’ibitekerezo byafashwe nk’ibibangamira Leta y’u Rwanda, aza gukatirwa imyaka itanu y’igifungo.
Amakuru y’urupfu rwe akomeje gutungura benshi, cyane cyane ko yari amaze kurangiza igihano cye ndetse biteganyijwe ko yagombaga kurekurwa kuri uyu wa Gatanu.
Bamwe mu bamuzi bavuga ko Karasira yabaye umuntu wagiraga ibitekerezo bikomeye kandi bitavugwagaho rumwe, ariko akaba yari anafite uruhare mu muziki nyarwanda wa hip-hop ndetse no mu biganiro mpaka byo ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru y’urupfu rwe yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagaragaje amarangamutima atandukanye nyuma yo kumva inkuru y’itabuka rye.
Aimable Karasira apfuye ari ingaragu, nta mugore cyangwa umwana asize.
Isooko:
Itangazo rya Rwanda Correctional Service (RCS) ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 7 Gicurasi 2026.








