Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Djihad Bizimana, ari mu bavugwaho cyane nyuma y’igikorwa cyabaye  mwijoro ryokuwambere taliki 30.03.2026         nyuma y’uko u Rwanda rwegukanye igikombe cya FIFA Series 2026 rutsinze Estonia national football team 2-0.

 

 

Nyuma y’umukino, mu gihe abakinnyi bari mu byishimo byo kwishimira intsinzi yamateka kurwanda ndetse nabanyarwamda Bose kapiteni wamavubi Bizimana yagaragaye ashaka kwinjirana n’umwana we mu kibuga kugira ngo bifatanye kwishimira iyo ntsinzi.

Icyakora, umu steward wari ushinzwe umutekano yamubujije kwinjirana uwo mwana, ibintu byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba byari bikwiye cyangwa niba byari ukurenza urugero.

AMATEGEKO ABIVUGAHO IKI?

Amategeko agenga umutekano w’ibibuga ya FIFA ateganya ko ikibuga (pitch) ari ahantu hagenzurwa cyane (restricted zone), aho kwinjira bisaba uburenganzira bwihariye (accreditation).

Ibi bivuze ko mu buryo busanzwe, abantu batari mu bakinnyi cyangwa abakozi bemewe, barimo n’abana, batemerewe guhita binjira mu kibuga.

Ariko se mu bihe byo kwishimira intsinzi bigenda bite?

Nubwo bimeze bityo, ku rwego mpuzamahanga, akenshi abakinnyi bemererwa kwinjira mu kibuga bari kumwe n’imiryango yabo mu bihe byo kwishimira intsinzi, cyane cyane iyo habaye ubwumvikane hagati y’ikipe n’abashinzwe umutekano.

ICYATEYE IKIBAZO NI IKI?

Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo gishobora kuba cyatewe n’ibi bikurikira:

Kubura ubufatanye (coordination) hagati y’ikipe n’abashinzwe umutekano. Gukurikiza amategeko mu buryo bukomeye cyane (strict enforcement)Kutamenya gutandukanya igihe cy’umukino n’igihe cy’ibirori.

IMPAKA ZIKOMEJE

Hari abashyigikiye icyemezo cy’umu steward, bavuga ko yakurikije amategeko neza, mu gihe abandi bo bavuga ko yari akwiye kugaragaza ubworoherane, akareba ko ari umwanya wo kwishimira intsinzi.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza uko hakenewe umurongo uhamye uhuza amategeko n’umuco w’umupira w’amaguru mu bihe by’ibirori.

 

Isooko: Intare Times