Ikipe ya Al Nassr iri mu bihe bidasanzwe aho imaze gutsinda imikino 19 ikurikirana mu marushanwa yose, ibintu byatumye yicara ku mwanya wa mbere muri Saudi Pro League ndetse ikanagera ku mukino wa nyuma wa AFC Champions League Two.

Ibi byose biri kuyoborwa n’icyamamare Cristiano Ronaldo, uri kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru, aho ashobora gutwara ibikombe bibiri mu minsi 5 gusa:

16 Gicurasi: Final ya AFC Champions League Two

21 Gicurasi: Igikombe cya Saudi Pro League

Ni ibintu byerekana ko CR7 afite inyota ikomeye yo kwegukana “double” muri uyu mwaka.

Mu gihe Al Nassr iri mu bihe byiza, n’andi makipe nka Al Ahli Saudi FC nayo yanditse amateka yo kwegukana ibikombe bya AFC Champions League inshuro ebyiri zikurikiranya, iyobowe n’umutoza Matthias Jaissle.

Ibi bigaragaza ko ruhago yo muri Arabia Saudite iri kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aho isi yose itangiye kuyihanga amaso.
Ariko igikomeye kurushaho ni ku giti cya Cristiano Ronaldo:
Afite amahirwe yo gutwara Ballon d’Or ya 6
Ashobora kuyitwara afite imyaka 41, ibintu bitari byarigeze bibaho
Ari hafi kuzuza ibitego 1000 mu mwuga we
Ashobora gufasha Portugal national football team kwitwara neza mu gikombe cy’isi kiri imbere
Ibi byose byashyira CR7 ku rwego rw’undi muntu utazongera kuboneka mu mateka ya ruhago.

Nta gushidikanya ko Cristiano Ronaldo ari gukora amateka atangaje mu mpera z’umwuga we. Uko imyaka igenda yiyongera ni ko arushaho kwerekana ubudahangarwa, ubunararibonye n’ubuyobozi mu kibuga.

Naramuka atwaye ibi bikombe byose ndetse akanegukana Ballon d’Or ya 6, byaba ari igikorwa cy’igitangaza kizahora cyibukwa mu mateka ya ruhago, ndetse kikaba urugero ku bakinnyi bato ko imyaka atari imbogamizi ku gutsinda.

Isooko: icyegeranyo cyakozwe na Phibanews kumakuru yakuwe mu isesengura ry’imikino ya vuba ya Al Nassr, imibare y’abakinnyi ndetse n’inkuru zitandukanye zo mu itangazamakuru rya siporo mpuzamahanga.