1. Umunyapolitiki wo muri Kenya ubifatanya nagushyigikira ruhago Eliud Owalo, uri mu bitegura kwiyamamariza kuyobora Kenya mu 2027, yasuye uwahoze ari kapiteni wa AFC Leopards ndetse n’umukinnyi wa Harambee Stars, Martin Imbalambala, mu rugo rwe ruherereye i Hamza, Nairobi.

Ibi bibaye  nyuma y’uko Imbalambala atakaje ubushobozi bwo kubona mu 2018, bitewe n’indwara y’amaso yamwibasiye igahagarika burundu umwuga we wari umaze kugera ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru.

Mu magambo ye, Owalo yavuze ko yishimiye gusura uyu mukinnyi wigeze kuba icyitegererezo mu mupira wa Kenya, agaragaza ko inkuru ye ari isomo rikomeye ku gihugu.
Yagize ati:
“Nagize icyubahiro cyo gusura Martin Imbalambala, wahoze ari kapiteni wa AFC Leopards. Twaganiriye ku bibazo byihariye yahuye nabyo kuva yatakaza ubushobozi bwo kubona, ndetse n’uburyo twafasha abakinnyi bafite ubumuga gukomeza kubaho no kwiteza imbere binyuze mu mikino.”


Owalo yakomeje ashimangira ko ubuzima bwa Imbalambala bugaragaza ko hakenewe uburyo burambye bwo gufasha abahoze ari abakinnyi b’ibyamamare, cyane cyane nyuma yo gusoza umwuga wabo.
“Inkuru ya Martin iradusaba gushyiraho gahunda ihamye yo gufasha no gushyigikira abakinnyi bacu, haba mu gihe bagikina no nyuma yaho. Niyemeje gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo nta mukinnyi w’icyamamare uzongera kwibagirana.”
Muri uru ruzinduko, Owalo yari kumwe n’abandi bakinnyi b’ibyamamare barimo Josephat Murila uzwi nka “Controller”, Mickey Weche uzwi nka “T9”, ndetse na Mike Amwayi.

Uru ruzinduko rwongeye kwibutsa benshi ko nubwo abakinnyi bamwe bageze ku rwego rwo hejuru, ubuzima bwabo bushobora guhinduka mu buryo butunguranye. Ariko kandi, ubutumwa bwa Eliud Owalo bwerekana icyizere cy’uko hashobora gushyirwaho ingamba zifatika zo gufasha no kubungabunga abakinnyi babaye ibyamamare muri siporo ya Kenya.

Isoko: Itangazo rya Eliud Owalo, Itangazamakuru rya Kenya