Mumasaaha yamugitondo taliki ya 29/05/2024 mumurenge wa muganza nibwo humvikanye inkuru yincamugongo yurupfu rwa zabibu wagonzwe na howo ajya kukazi kwisoko

Haravugwa inkuru y’akababaro mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Gakoni, aho umukobwa witwaga Iradukunda Zabibu yahitanywe n’impanuka ubwo yagongwaga n’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO imuturutse inyuma mugihe yajyaga ku kazi mu isoko rya Muganza rireba ku wa Kabiri na buri wa Gatanu.

Uyu Zabibu, iwabo ni mu Murenge wa Bugarama uhana imbibi n’uwa Muganza Aho yaguye

yabanaga n’ababyeyi kandi yarangwaga n’imico myiza mu bandi.

 

Yari yararangije kwiga  aho yari umu Youth Volunteer ndetse anakora mu bukangurambaga bwa EBM. Nk’ibisanzwe ubwo yajyaga mukazi  mu isoko rya Muganza, yateze moto  nuko imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yajyaga ku ruganda rwa Cimerwa Plc ibaturuka inyuma irabagonga, ahita ahasiga ubuzima ako kanya, mu gihe motari we yajyanwe kwa muganga akaba agikomeje kwitabwaho, naho shoferi yahise acika kugeza ubu ntaragaragara.

Abaturage bo mu mirenge ya Bugarama na Muganza bagaragaje agahinda batewe n’iyo mpanuka, ndetse bamwe bavuga ko imodoka za Cimerwa zigenda nabi muri uwo muhanda wa Muganza–Bugarama, aho usanga bamwe mu bashoferi bagenda biruka, abandi ugasanga batwaye banyoye inzoga, ndetse bakavuga ko polisi idakunda gukorera muri uwo muhanda cyane.

Basaba ko hashyirwamo ibyuma bipima umuvuduko, ndetse na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) ikabafasha kugenzura abashoferi n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

 

Kugeza aka kanya, nta cyo ubuyobozi buratangaza kuri iyi mpanuka. Turacyakurikirana, mu gihe umubiri wa Zabibu wahise ujyanwa ku bitaro bya Mibilizi kugira ngo hakorwe isuzuma.