Rubavu District — Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Democratic Republic of the Congo mu Karere ka Rubavu yafunzwe by’agateganyo kubera icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego muri iki gihugu cy’igituranyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yahamirije IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo no kurinda ubuzima bw’abaturage batuye hafi y’umupaka ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Mu mpera z’iki cyumweru, ni bwo hatangajwe umurwayi mushya wa Ebola mu Ntara ya Ituri muri RDC. Ku wa Gatandatu, Ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo cyatangaje ko abanduye bamaze kugera kuri 336, mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 87

Abaturage batuye mu bice byegereye imipaka basabwe gukomeza kugira amakenga, kwirinda ingendo zitari ngombwa no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima. Basabwe kandi kwihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ufite ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano na Ebola, birimo umuriro mwinshi, kuruka cyangwa kuva amaraso bidasanzwe.
Nubwo gufunga imipaka bishobora kugira ingaruka ku bikorwa by’ubucuruzi n’imibereho ya bamwe mu baturage, ubuzima bwa muntu bukomeje gushyirwa imbere. Inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana hafi uko ibintu bihagaze kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Rwanda
Isooko: igihe








