Mu mujyi wa Kigali, umubyeyi witwa Uwitonze Jose utuye mu Murenge wa Gisozi aravuga ko ubuzima bwe bwahindutse inzozi mbi nyuma yo kubyarira ku bitaro bya Muhima. Avuga ko nyuma yo kubyara neza umwana muzima, yahise akorerwa igikorwa cyo kumukuramo nyababyeyi atabisobanuriwe, ibintu byamuviriyemo kuva amaraso menshi no guhita ahabwa transferi yihutirwa CHUK.
Uyu mubyeyi asobanura ko yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yamaze icyumweru atazi aho ari kubera uburemere bw’uburwayi bwe. Icyakora, igikomere gikomeye asigaranye si uburwayi gusa, ahubwo ni n’ingaruka zo kuba yarambuwe amahirwe yo kongera kubyara.
Uwitonze avuga ko ibyabaye byamutunguye cyane kuko ngo yari amaze kubyara neza nta kibazo, ariko mu buryo butunguranye akumva umuganga akoze igikorwa cyo kumubaga atamubwiye impamvu yabyo. Nyuma yaho, ubuzima bwe bwahise buhinduka bubi cyane.
Mu magambo yuzuye agahinda, yagize ati:
“Nagize amahirwe Imana irongera impa undi mwana nyuma yo kubura uwa mbere, none nanjye banyambuye amahirwe yo kuzongera kubyara. Sinigeze mbisobanurirwa, sinigeze nemera kubagwa.”
Umugabo we nawe yagaragaje kutanyurwa n’uburyo umugore we yakoreweho igikorwa gikomeye atabisobanuriwe kandi nta ruhare yabigizemo. Bombi basaba ubutabera n’ubusobanuro bwimbitse ku cyabaye.
Si uyu mubyeyi wenyine ugaragaza ikibazo kuri serivisi z’ibi bitaro. Hari n’abandi baturage bavuga ko bahuye n’ibibazo bisa n’ibi. Umwe mu babyeyi twasanze Nyabugogo witwa Mukansamaza yavuze ko nawe yigeze kujya kubyarira i Muhima, agahabwa abanyeshuri bari kwimenyereza umwuga, ibintu avuga ko byari hafi kumutwara ubuzima iyo hatabaho gutabarwa n’umuganga mukuru.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima cyangwa inzego za Leta birebwa n’iki kibazo.
Iki kibazo cyateye impaka nyinshi mu baturage, aho benshi bagaragaza impungenge ku mikorere ya zimwe mu serivisi z’ubuzima, cyane cyane ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abarwayi no kubasobanurira mbere y’ibikorwa bikomeye bikorerwa ku mibiri yabo.
Hari abavuga ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, hagafatwa ingamba zikomeye ku bagize uruhare niba byagaragaye ko habayeho amakosa.
Abandi basaba ko abaganga n’abanyeshuri bakora mu bitaro bahabwa amahugurwa ahagije ku buryo bwo kwitwara ku barwayi no kubaha amakuru yuzuye mbere yo kubakorera igikorwa icyo ari cyo cyose.
SOURCE:
BTN TV n’ubuhamya bw’abaturage ndetse n’uwo mubyeyi ubwe








