Umusore wari waburiwe irengero ku munsi w’ubukwe i Rwamagana yongeye kuboneka ari kumwe n’umugeni

Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rwamagana wari watangaje benshi nyuma yo kuburirwa irengero ku munsi w’ubukwe bwe, yongeye kuboneka ari muzima, ndetse agarukana n’umugeni bari bagiye kurushinga.

Ibi byabaye nyuma y’uko uyu musore abuze mu rukerera rwo ku wa 2 Gicurasi 2026, igihe yari ategerejwe n’abo mu muryango n’inshuti ngo bamuherekeze mu muhango w’ubukwe. Kubura kwe kwateje impungenge nyinshi mu baturage, cyane cyane abari bamaze kwitegura ibirori.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Mwulire agaragaza ko uyu musore yongeye kuboneka ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, agaruka iwe aho yakodeshaga, nta kibazo cy’ubuzima afite.

Nyuma gato yo kuhagera, umugeni bari bagiye kurushinga na we yahise ahagera, azana n’ibikoresho ndetse n’abavandimwe be bamuherekeje. Byahise bigaragaza ko aba bombi bari bamaze gufata umwanzuro wo gukomeza kubana.

Mbere y’uko abura, amakuru avuga ko uyu musore yari yabwiye umugeni we ko hari ibintu atishimiye ku bijyanye n’imigendekere y’ubukwe bwabo, bikaba bishobora kuba ari byo byamuteye gufata icyemezo cyo kwitandukanya n’ibyo birori byari byateguwe.

Nubwo yari yabanje kubura, ubuyobozi bwemeje ko nta kimenyetso cy’uko yaba yarashimuswe cyangwa yagiriwe nabi.

Kongera kuboneka k’uyu musore byahumurije umuryango n’abaturage bari bafite impungenge. Kugeza ubu, amakuru ahari ni uko yamaze gusubirana n’umugeni we, bakaba bari gutegura ubuzima bushya bwo kubana, nubwo ubukwe bwari bwateguwe bwahagaze mu buryo butunguranye.

 

Phibanews