
Ubuyobozi bw’amakuru yizewe atangazwa na BTN TV buvuga ko hari zimwe muri station za lisansi mu Rwanda zatangiye gushyiraho ingano ntarengwa ya lisansi (essence) ikinyabiziga gishobora guhabwa bitewe n’ubwoko bwacyo.
Iri teka rivuga ko, nubwo umuguzi yaba afite amafaranga menshi ashaka kuguramo lisansi:
Moto ntishobora kurenza amafaranga 5,000 Frw
Imodoka nto ntirenza 20,000 Frw
Ikamyo ntirenza 100,000 Frw
Ibi bikaba bivugwa ko byatangiye kugaragara muri zimwe muri station zitandukanye, bigatera impaka mu bakoresha ibinyabiziga.
Abaturage bakomeje kugirwa inama yo gukoresha ingendo za ngombwa gusa, no kwitabira uburyo bwo gukoresha imodoka rusange aho bishoboka.
Ku rundi ruhande, RURA yamaganiye kure iyi myitwarire, ishimangira ko nta station yemerewe kugabanya cyangwa kugena ingano ya lisansi ku bushake. Iratangaza ko izafatirwa ibihano bikomeye izajya igaragara muri ibi bikorwa.
RURA isaba abakoresha station za lisansi gutanga serivisi ku buryo bungana ku baturage bose nta vangura ry’ingano ya lisansi.
Phibanews








