Ibiciro byibiribwa nabyo bazamutse cyane

Niba utuye mu Mujyi wa Kigali, ibyinshi mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi ubigura ku masoko atandukanye arimo Nyabugogo, Kimironko ndetse no mu bice bitandukanye by’umujyi, nubwo hari n’ahandi wagurira bitewe n’amahitamo ya buri wese.
Mu bushakashatsi twakoze ku masoko atandukanye, twasanze ibiciro by’ibintu bitandukanye byazamutse, cyane cyane imbuto n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Icyagaragaye cyane ni izamuka ry’ibikoresho by’ubwubatsi aho umufuka wa sima wazamutseho amafaranga agera ku 6000 Frw, mu gihe ikizingo cy’insinga cyiyongereyeho asaga 20,000 Frw.
Ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku matsinda ya WhatsApp agarukwaho ibitekerezo ku serivisi zitandukanye mu Rwanda, bamwe mu baturage bagaragaje impungenge ku izamuka ry’ibiciro. Umwe mu bagize ayo matsinda witwa Sophie yagize ati:
“Turifuza ko inzego zibishinzwe zadufasha, kuko hari abacuruzi bari gushyiraho ibiciro uko bishakiye bitwaje izamuka ry’essence. Urugero, sima yaguraga 12,500 Frw yazamutse igera ku 15,500 Frw, ndetse hari n’abayigurisha 18,000 Frw.”
Si ibikoresho by’ubwubatsi gusa byazamutse, kuko n’ubukode bw’inzu nabwo bwazamutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Umuturage utuye mu Kagari ka Gisozi yatangarije Phibanews ko nyir’inzu akodeshaho yazamuye igiciro cy’ubukode abishingira ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli. Iyi nzu yakodeshwaga 250,000 Frw ubu ikaba yashyizwe ku 300,000 Frw.
Mu bihe bishize, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwakunze kwibutsa abacuruzi n’abatanga serivisi ko badakwiye kuzamura ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ruburira ko ibikorwa nk’ibi bishobora gukurikirwaho ibihano.
Abaturage bakomeje gusaba ko habaho igenzura rihamye ku izamuka ry’ibiciro, cyane cyane ku bijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi n’ubukode bw’inzu, kugira ngo hirindwe izamuka ridafite ishingiro rishobora kubangamira imibereho yabo.

📰 ISOOKO:
Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rukomeza kwibutsa abacuruzi ko izamuka ry’ibiciro ridafite ishingiro rihanirwa n’amategeko.