Umunyamategeko Ruhumuriza Nyiringabo yafunzwe tariki ya 24/04/2026 akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusagarira inzego za Leta ndetse no kwangiza urupapuro rumufunga

Mu kwiregura kwe, yavuze ko atari we waruciye ahubwo ko rwaciwe n’ipingu

Tariki ya 11/05/2026, urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho, harimo no kutishyura ku bushake ideni rya frigo ringana na 800,000 FRW.

Imyitwarire ye imaze igihe ivugwaho byinshi, aho bamwe bavuga ko akunze gukoresha abantu bakomeye aziranye na bo cyangwa “network” ye mu gutera ubwoba abo bafitanye ibibazo.

Mu gihe cya COVID-19 mu 2020, yigeze gufungwa ashinjwa kugira uruhare mu gutegura “House Party” mu gihe ibyo birori byari byarabujijwe.

Mu mwaka wa 2025 kandi, yavuzwe mu incident yabereye muri parking aho bivugwa ko yagonganye n’umumotari. Hari abavuze ko icyo gihe yari yasinze ndetse ngo yazamuye ibirahuri by’imodoka anatera ubwoba abantu ababwira ko akorana n’inzego z’umutekano.

Nyuma yo gufungwa kwe, kuri konti ye ya X (Twitter), yanditse ubutumwa busaba imbabazi avuga ko ahagarariye “movoma yaba révolutioniste”, amagambo bamwe bavuga ko atarasobanuwe neza ndetse abandi bakeka ko ari itsinda rye bwite n’abo bakorana.

Yanagaragaje ko yishyuye ideni rya 800,000 FRW yari abereyemo umuntu, ariko hari ababifashe nka “damage control”, bibaza impamvu yishyura nyuma yo gufungwa kandi mbere yarangaga kwishyura ku bushake.

Mu bindi bibazo bivugwa kuri we harimo inguzanyo ya 100,000 USD bivugwa ko yahawe na I&M Bank Rwanda mu mwaka wa 2025, ku mushinga w’akabari kari i Nyarutarama.

Icyakora, benshi bakomeje kwibaza uburyo umuntu ashobora guhabwa inguzanyo ingana gutyo adafite konti muri iyo bank ndetse nta ngwate ifatika afite, uretse kuba hari abantu bakomeye bamubereye abishingizi.

Bivugwa kandi ko komite ishinzwe inguzanyo muri bank itumvikanye neza kuri dosiye ye kubera ikibazo cy’ingwate, cyane ko akabari yavugaga ko kazinjiriza amafaranga katari kanatangiye gukora icyo gihe. Nyuma yo guhabwa iyo nguzanyo, bivugwa ko yishyuye ibyiciro bitatu gusa ahita ahagarika kwishyura.

Ibi byatumye bamwe bibaza niba mu itangwa ry’iyo nguzanyo hatarabayeho uburangare cyangwa ubufatanye bw’abakozi bamwe ba bank, cyane cyane mu gihe hakomeje kumvikana ibibazo by’amikoro cyangwa inyerezwa ry’amafaranga bikorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye, rimwe na rimwe bikarangizwa mu ibanga kugira ngo izina rya bank ritangirika.

Abantu benshi banatangazwa no kubona umuntu uvugwaho kubona inguzanyo ya 100,000 USD ariko akananirwa cyangwa akanga kwishyura ideni rya frigo rya 800,000 FRW, ibintu bamwe bavuga ko bigaragaza ikibazo cy’imyitwarire no guhunga inshingano.

Phibanews