Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB) rwatangaje ko rwatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Ishimwe Odile witabye Imana ari mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru akomeye arebana n’ihohoterwa n’imikorere idakwiye byamubayeho mbere y’uko apfa.

Iyi nkuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hasohotse amajwi bivugwa ko ari aya musaza wa nyakwigendera, agaragaza ko mushiki we yaba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bakozi bo kwa muganga mu gihe yari arembye cyane.
Nk’uko uyu musaza abyivugira, Ishimwe yari arwariye mu cyumba cy’indembe aho abarwayi bitabwaho n’abakozi b’ibitaro gusa, nta miryango yemerewe kubegera. Avuga ko mushiki we, kubera uburwayi bukomeye, atari agishoboye kuvuga, ahubwo yanditse ku gapapuro agaragaza ko aho gufashwa yasambanyijwe n’uwagombaga kumwitaho.

Uyu muturage kandi yagaragaje impungenge zikomeye ku micungire y’imiti, avuga ko hari imiti ihenze umuryango waguraga ariko ntihabwe umurwayi, ahubwo igakekwa ko yanyerejwe igurishwa mu maguriro y’imiti.
Yagize ati: “Niba kwiba imiti bidahagije, noneho hakiyongeraho no gusambanya umurwayi uri mu kaga, ni ibintu bikomeye cyane bisaba ubutabera.”
Mu gusubiza ibi birego, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko uru rwego rwatangiye iperereza kandi ko hari bamwe mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi.Yavuze ko tariki ya 19 Werurwe 2026, hari umugore w’imyaka 29 watanze ikirego arega umuforomo ku bikorwa bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, maze ahita atabwa muri yombi akorerwa dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Nyuma y’urupfu rwa Ishimwe rwabaye tariki ya 16 Mata 2026, RIB yavuze ko yakiriye n’ibindi birego by’umuryango we, byatumye hongerwa iperereza ku buryo yavurwagamo n’ibishobora kuba byaragenze nabi mu bitaro.
Dr. Murangira yashimangiye ko nta makuru na make azirengagizwa, anasaba buri wese ufite amakuru ajyanye n’iki kibazo kuyatanga kugira ngo ukuri kose kugaragare, ababigizemo uruhare baryozwe ibyo bakoze.
Iperereza rirakomeje, mu gihe Abanyarwanda benshi bakomeje gusaba ko ukuri ku rupfu rwa Ishimwe Odile kumenyekana, ndetse n’abahamwe n’ibyaha bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Isoko: RIB n’ubuhamya bw’umuryango








