Mu Karere ka Gakenke D haravugwa urupfu rw’umunyeshuri wagwiriwe n’urukwi ubwo bari gutunda inkwi ku ishuri. Umurambo wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzuma ku cyateye urupfu.

Ninkuru dukesha Sam kabera kuri x

Mu Karere ka Gakenke  Umurenge wa Gashenyi, ku Ishuri Ribanza rya Murandi (EP Murandi) haravugwa inkuru y’akababaro y’umunyeshuri witabye Imana bikekwa ko byatewe n’urukwi rwamugwiriye ubwo we nabandi abanyeshuri barimo gutunda inkwi ku ishuri Aho ibi byabaye muri icyicyumweru turimo dusoza

 

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko impanuka ikimara kuba, bamwe bakekaga ko uwo mwana yaba arimo kwigandisha kugira ngo adakomeza gutunda inkwi, bityo ikibazo cye ntigihabwe uburemere bukwiye icyo gihe. Biravugwa ko nyuma yaje gusubira mu ishuri agakomeza amasomo, ariko uko amasaha yagiye ashira ubuzima bwe bukomeza kumera nabi.

 

Nyuma yaje kujyanwa kwa muganga, aho bivugwa ko akihagera yahise yitaba Imana ku Bitaro bya Nemba.

 

Kuri ubu, umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma muri Rwanda Forensic Institute (RFI), hagamijwe kumenya niba urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’urukwi rwamugwiriye cyangwa niba hari ikindi kibazo cy’uburwayi cyangwa impamvu yaba yaragize uruhare muri uru rupfu.

 

Ubuyobozi bw’ibanze bwihanganishije abaturage n’umuryango wabuze uwabo muri ibi bihe by’akababaro.

 

Ni inkuru yongeye kuzamura impaka ku bikorwa bimwe bivugwa mu bigo by’amashuri, aho abaturage bamwe bakunze kugaragaza impungenge ku kuba hari aho abanyeshuri bashyirwaho imirimo nko gutunda inkwi cyangwa amatafari, ibintu bamwe bafata nk’ihohoterwa rikorerwa abana.

 

Kugeza ubu, inzego zirimo NESA na RIB ntacyo ziratangaza kuri iyi nkuru. Turacyayikurikirana, kandi tuzakomeza kubagezaho amakuru mashya igihe azaba abonetse.