Bamwe mu baturage bakoze ibikorwa byo gutera no gutunganya ubusitani mu bice bitandukanye by’Kigali mu gihe habaga amarushanwa ya UCI Road World Championships bavuga ko bamaze amezi menshi bategereje amafaranga yabo nyuma yo kurangiza akazi bari bahawe.
Aba bakozi bavuga ko bari bafite amasezerano bagiranye na Kigali Youth Cooperatives Gasabo yabemereraga ko bazishyurwa nyuma y’iminsi 15 ibikorwa birangiye, ariko kugeza ubu ngo amafaranga yabo ntibarayahabwa.
Nk’uko bamwe mu bakoze icyo gikorwa babitangarije itangazamakuru, bavuga ko amafaranga bategereje arenga miliyoni 10 Frw, kandi ko kutayabona byagize ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ya buri munsi.
Bamwe muri bo bavuga ko amafaranga bari barateganyije kuyakoresha mu kwishyura amashuri y’abana babo ndetse no gukomeza ibikorwa bibateza imbere, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa.

Amasezerano yerekanwe n’abakora ayo mirimo agaragaza ko yashyizweho umukono tariki ya 16 Nzeri 2025, ndetse ko ubwishyu bwagombaga gutangwa mu gihe kitarenze iminsi 15 nyuma yo kurangiza akazi.
Ku ruhande rwa Kigali Youth Cooperatives Gasabo, bamwe mu bayobozi bavuga ko ikibazo gishingiye ku kuba nabo batarahabwa amafaranga bavuga ko bagombaga kwishyurwa n’City of Kigali.
Ku wa 8 Gicurasi 2026, itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’City of Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, kugira ngo hagire ibisobanuro bitangwa kuri iki kibazo.
Mu kiganiro cya mbere, yavuze ko agiye kubanza gukurikirana amakuru arambuye kuko icyo gihe nta bisobanuro birambuye yari afite kuri icyo kibazo. Gusa nyuma y’aho, ubutumwa bwo kuri WhatsApp bwoherejwe ngo ntibwasubizwa, ndetse no kuri uyu wa Mbere ubwo twandikaga iyi nkuru, telefoni ye ngendanwa ntiyabashije gufatwa.
Abakora iyo mirimo bavuga ko bifuza ko ikibazo cyabo cyakemurwa mu buryo bwihuse kugira ngo bahabwe amafaranga yabo bakoze, cyane cyane ko bavuga ko bamaze igihe kinini bayategereje
Isooko:Amakuru yatanzwe n’abakoze ibikorwa byo gutera ubusitani mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abahagarariye cooperative bireba.








