Abaganga bo mu Bitaro bya Nyanza bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga serivisi mbi zatumye uruhinja rupfa
Mu Karere ka Nyanza, abaganga batatu bakorera mu Bitaro by’Akarere batawe muri yombi bakekwaho uburangare mu buvuzi bwahawe umubyeyi wari utwite, bikekwa ko byagize uruhare mu rupfu rw’uruhinja rwavutse rutagejeje igihe.
Amakuru aturuka ku bakurikirana iki kibazo agaragaza ko uwo mubyeyi yageze kwa muganga agiye kubyara, ariko ntiyahabwa ubuvuzi bukwiye ku gihe, bituma umwana avuka atuzuye (premature) ndetse akitaba Imana nyuma y’igihe gito avutse.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje impungenge zikomeye ku mikorere ya serivisi z’ubuzima, abaza Minisitiri w’Ubuzima impamvu hari abarwayi bahabwa serivisi zitinze cyangwa zikabura burundu kugeza n’aho bamwe bitaba Imana.
Yagarutse cyane ku kibazo cy’uburangare no kudatanga ubuvuzi ku gihe, asaba ko habaho impinduka zihuse mu rwego rw’ubuzima kugira ngo ubuzima bw’abaturage burindwe.
Mu murongo w’ibi bibazo, uwo mubyeyi wo mu Karere ka Nyanza yahisemo gutanga ikirego arega abaganga bo mu ishami rya maternité mu Bitaro bya Nyanza, bakekwaho kudatanga ubufasha bukwiye.
Abo baganga bahamagajwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, aho bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, bahita bafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Amakuru kandi avuga ko ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza bwahise busaba abandi bakozi kongera kwitwararika mu kazi, ndetse bukabibutsa inshingano zo gutanga serivisi nziza no kurengera ubuzima bw’abarwayi.
Hari n’abandi baturage bagannye ibi bitaro bagaragaje ibibazo bisa n’ibi. Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko umugore we yageze kwa muganga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), ariko akitabwaho bitinze, bituma bamubaga saa cyenda z’igicuku (03h00), umwana bamukuramo yapfuye.
Yongeyeho ko umugore we yahuye n’ingaruka z’ubuvuzi butanoze, ndetse aza koherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gukomeza kwitabwaho.
Kugeza ubu, inzego zibishinzwe ntiziratangaza ku mugaragaro iby’iri perereza, gusa abaturage n’abakurikirana ibijyanye n’ubuzima basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri, ndetse hafatwe ingamba zo kunoza serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko izihabwa abagore batwite.
Isoko
Amakuru aturuka ku bakurikiranye iki kibazo ndetse n’ubuhamya bw’abagannye Ibitaro bya Nyanza.








