
Sosiyete itegura ikanatanga ikamba rya Nyampinga w’u Burundi INGO yatangaje ko yambuye Mugisha Monica Celeste ikamba rya Miss Popularity 2025 yari yegukanye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Burundi.

Mu itangazo yashyize hanze, iyi sosiyete yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko uyu mukobwa yakoze ingendo mu mahanga atabanje kubimenyesha cyangwa ngo ahabwe uburenganzira n’abategura iri rushanwa, nk’uko biteganywa n’amasezerano impande zombi zari zifitanye.

INGO yavuze ko ibyo yakoze bifatwa nk’ukutubahiriza amabwiriza n’inshingano zijyanye n’iri kamba, bityo akaba atemerewe kongera gukoresha izina, ibirango cyangwa ikindi cyose gifitanye isano n’amarushanwa ya Nyampinga w’u Burundi.
Isooko: Burundi INGo 2026 and Radio isanganiro








