Abasore babiri, Twizerimana Vincent w’imyaka 25 na Mutabazi Daniel w’imyaka 24, bakoraga akazi k’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu, batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Hakizimana w’imyaka 27, wapfiriye mu mazi nyuma yo kugwa mu kiyaga.

Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka, Umudugudu wa Rutagara, ku kirwa cya Bugarura, ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2026, aho aba bose bari basanzwe bacumbitse.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’inzego z’ibanze agaragaza ko aba basore bashyamiranye mu gihe bari bari kwitegura kujya kuroba isambaza nijoro. Mu gihe cy’ayo makimbirane, umwe muri bo yakubise mugenzi wabo ku kuboko, bituma atakaza uburinganire agwa mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick, yemeje iby’aya makuru, avuga ko nyuma y’icyo gikorwa, inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi zahise zitabara.

Nubwo hatanzwe ubutabazi bwihuse, umurambo wa nyakwigendera Hakizimana waje kuboneka yamaze kwitaba Imana.

Abakekwa bombi bahise bafatwa bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byabaye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda, mu gihe iperereza rigikomeje.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasaba abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo ubugizi bwa nabi, bukibutsa ko ibibazo byose bikwiye gukemurwa mu mahoro hifashishijwe ubuyobozi n’inzego zibishinzwe.

Isoko: namakuru yavuguruwe akuwe kukinyamakuru igihe ndetse nubuyobozi bwumurenga wa Boneza