1. BPR Bank Rwanda Plc ku bufatanye n’Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen, Ishami ryo mu Rwanda (Volkswagen Mobility Solutions Rwanda), byatangije gahunda yo korohereza abari n’abategarugori gutunga imodoka zabo ku nguzanyo iri hasi cyane bidasabye ingwate irenze ubushobozi bwabo.

 

Iyi gahunda yashyiriweho abagore bose muri rusange bifuza gutunga imodoka zabo, aho bazajya batanga 10% y’agaciro k’imodoka andi bakayahabwa na banki nk’inguzanyo, aho ingwate itangwa aba ari imodoka yawe wahawe na Volkswagen.

Iyi gahunda yatangijwe kumugaragaro ku wa 31 Werurwe 2026, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya BPR Bank Rwanda Plc na Volkswagen.

Iki gikorwa cyakozwe binyuze muri gahunda ya BPR Ikamba, gahunda isanzwe ifasha abari n’abategarugori muri gahunda zigamije iterambere.

Ku ikubitiro BPR Ikamba yasize yambitse amakamba abategarugori babiri basanzwe ari abakozi ba Move, aho bahawe imodoka ku nguzanyo nto cyane izishyurwa mu myaka itanu.

Umwe mu bategarugori bahawe iyi modoka, yavuze ko yari amaze imyaka itatu atekereza kugura imodoka gusa amikoro akaba make gusa ubu akaba agiye gutangira inzira y’iterambere.

Yagize ati “Iki cyifuzo nari nkimaranye imyaka itatu. Nagerageje kwizigama gusa ubushobozi bukanga kuko izi modoka zirahenze.”

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yashimangiye ko guteza imbere umugore bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu muri rusange kuko amafaranga yungutse agaruka muri sosiyete.

Yagize ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko amafaranga umugore aba yabonye, angana na 90% byayo asubira mu baturage. Ajya mu kwigisha abana, akajya mu bikorwa byongera ibikorwa bibyarira inyungu igihugu.”

Yongeye ati “Umuntu ufasha umugore kugira icyo yinjiza, ni igihugu kiba cyungutse.”

Umuyobozi wa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko bafite intego yo kuba byibuze 30% y’abakozi mu nzego zose aba ari abagore bikazagerwaho muri gahunda batangije ku bufatanye na BPR Bank Rwanda Plc.

Yagize ati “Dufite intego muri move ko 30% by’abantu dukorana ku nzego zose guhera ku bashoferi kugera ku bakora mu zindi serivisi aba ari abagore. Iyo ugeze ku biro byacu ngira ngo tugiye kubigeraho ariko ku muhanda biracyagoranye, gusa dufite icyizere ko tuzabigeraho bitewe n’igikorwa twatangiye uyu munsi.”

  • Source: BPR Rwanda X