Indwara ya cholera yongeye kwiyongera mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura, aho Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imyitwarire mibi y’abaturage iri mu bituma iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi, Dr Lydwine Baradahana, yatangaje ko mu ijoro rimwe gusa abarwayi 38 baraye mu bitaro bya Clinic Prince Louis Rwagasore, muri bo 18 bakaba bahageze ku wa Kane.

Yasobanuye ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma cholera idacika ari imyitwarire y’abaturage bajugunya imyanda yo mu bwiherero mu nzuzi zegereye aho batuye.

Mu duce twa Kuwinterekwa, Nyabagere na Gisandema, hagaragara inzuzi eshatu zinyuramo amazi yanduye aturuka mu byobo by’ubwiherero, bikarangira imanukiye mu bindi bice by’umujyi, bityo igakwirakwiza iyi ndwara.

Minisitiri yagize ati:

“Cholera ituruka ku mwanda wo mu bwiherero. Abatuye mu bice byo hejuru bashobora kutayandura, ariko abari mu bice byo hepfo bakibasirwa cyane.”

Yahamagariye abaturage guhagarika iyo myitwarire no gufunga inzira zose zirekura imyanda mu nzuzi n’imiyoboro y’amazi, kuko ari byo bituma cholera ikomeza gukwirakwira.

Yanatangaje ko guhera ku wa 6 z’uku kwezi, abazafatwa bakora ibi bikorwa bazatangira guhanwa hakurikijwe amategeko.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’amazu adafite ubwiherero, aho mu gace ka Bukirasazi habaruwe ingo zirenga 100 zidafite ubwiherero, mu gihe i Buterere hafi 50% by’ingo zidafite ubwiherero bukwiye.

Leta y’u Burundi ivuga ko cholera yabaye ikibazo gikomeye, aho mu mezi atatu ashize hamaze gukoreshwa amafaranga arenga miliyari eshatu z’amarundi mu kuyivura.

Ubutumwa ku Banyarwanda

Abaturage b’u Rwanda cyane cyane abaturiye umupaka uhuza n’u Burundi, barasabwa kwitwararika no gukaza ingamba z’isuku n’isukura.

Abajyayo cyangwa abavayo basabwe kwirinda kunywa amazi atizewe, gukoresha amazi yatetswe cyangwa asukuye neza, no gukaraba intoki kenshi.

Inzego z’ubuzima zirakangurira kandi abagaragaza ibimenyetso bya cholera kwihutira kujya kwa muganga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Isoko: Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi