
Igitangaje kamanyinya Niko gakunzwe kurusha ibindi byose
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA Plc, rwatangaje ko mu 2025 rwungutse miliyari 42,8 Frw avuye kuri miliyari 37 Frw mu 2024, bingana n’inyongera ya 15,7 %.
Ibyinjijwe na BRALIRWA Plc, byiyongereyeho 22,1% bigizwemo uruhare n’ukwiyongera kw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye no gushyiraho ibiciro bitaremereye abaguzi bihuzwa n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro n’itakazagaciro ry’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Iyero.
Uru ruganda rugaragaza ko umusaruro wiyongereye bijyanye no kugurisha ibicuruzwa byinshi ariko ukomwa mu nkokora n’ibirimo ikiguzi cyatanzwe ku gukora ibicuruzwa cyazamutseho 23,6% ugereranyijwe n’umwaka ushize. Byagizwemo uruhare n’ibiciro by’ibyifashishwa mu gukora ibinyobwa n’ibyo kuzipfunyikamo byazamutse byose bishingiye ku izamuka ry’ibiciro ku Isi.
Uru ruganda kandi rugaragaza ko ikiguzi gitangwa ku gucuruza no kugeza ibicuruzwa ku babikeneye na cyo cyazamutseho 39% ugereranyije n’umwaka ushize. Byatewe n’ishoramari ryashyizwe muri ubu bucuruzi ndetse n’igiciro cy’ingendo zikorwa mu gushyira ibi binyobwa ababikeneye na cyo cyazamutse.
Ikiguzi kijyanye n’imirimo y’ubuyobozi cyagabanyutseho 1,5%, ahanini bitewe n’uko kwimura ibaruramari ry’ihindagurika ry’ibicuruzwa bihoraho byashyizwe mu kiguzi cyo gukukora ibyagurishijwe nyuma y’impinduka mu buryo bwo gukora zatangiye mu 2025. Iyo uku guhindura kutabariweho, amikoro y’ubuyobozi yiyongera ho 5,1%, cyane cyane bitewe n’izamuka ry’amafaranga akoreshwa ku bakozi.
Ibi byose byatumye BRALIRWA Plc igira inyungu ikomoka mu bikorwa byayo mbere yo gukuraho amafaranga y’inyungu ku myenda ingana na miliyari 70,9 Frw mu 2025, ivuye kuri miliyari 59,4 Frw mu 2024. Kubera iri zamuka, inyungu mbere y’umusoro yiyongereyeho 23,1%, bituma umusoro ku nyungu wiyongera ho 44,8% ugereranyije n’umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA Plc Ethel Emma-Uche, yavuze ko 2025 yabaye umwaka mwiza mu bijyanye no kongera umusaruro bigizwemo uruhare no kudatenguhwa n’abakiliya babo bikajyana no gukorera ahantu horohereza ubucuruzi no gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo kugenzura ibiciro by’ibicuruzwa bikajyanishwa n’ibihe.
Ati “Nubwo ikiguzi kiri hejuru cy’ibyifashishwa mu gukora ibicuruzwa cyakomeje kugaragara, imikorere myiza yacu yagezweho bigizwemo uruhare n’imbaraga dukomeje gushyira mu gucunga neza ikiguzi bidusaba no kwimakaza imikorere myiza. Turashimira cyane abakiliya bacu ku cyizere bakomeje kugirira ibicuruzwa byacu.”
Uretse inyungu isanzwe BRALIRWA yagize n’inyungu ihabwa abanyamigabane na yo yariyongereye, igera kuri 41,63 Frw ku mugabane ivuye kuri 35,96 Frw mu 2024. Iyi nyungu niyemezwa mu nama rusange y’abanyamigabane izaba ku wa 29 Kamena 2026, izatangwa ku wa 15 Nyakanga 2026.
Source:igihe News








