Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 9.2% mu kwezi kwa Werurwe 2026, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2025.
Nk’uko NISR ibisobanura, iri zamuka ryatewe ahanini n’impinduka zabaye mu biciro by’ibyiciro bitandukanye by’ibicuruzwa n’ibikenerwa buri munsi. Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho hafi 4.1%, bikaba biri mu byagize uruhare rukomeye muri rusange.

Ibindi byazamutse harimo:
Ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereye cyane ku kigero cya 17.8%
Amafaranga y’amazu, amazi, amashanyarazi na gaz yazamutseho 14.6%
Serivisi z’ubuvuzi zazamutse ku kigero cyo hejuru cya 71%
Ubwikorezi bwazamutseho 7.8%
Amafunguro n’icumbi byazamutseho 19.4%
Ugereranyije Werurwe 2026 na Gashyantare 2026, ibiciro muri rusange byazamutseho 1.3%, aho ibiribwa, inzu n’ingufu byagize uruhare runini muri iryo zamuka.
Mu mijyi no mu byaro, ibiciro byazamutse ku buryo butandukanye, aho mu byaro byiyongereyeho 6.7% ugereranyije n’umwaka ushize.
Nigisheke ngo kiri kugurishwa 1500
NISR ivuga ko n’ubwo izamuka rigaragara, hari ibyiciro bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane ibiribwa n’ibijyanye n’ingufu.
Inama ku baturage
Gukoresha neza amafaranga no kwirinda gukoresha ibidakenewe cyane
Gushora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo hongerwe umusaruro w’ibiribwa
Kugereranya ibiciro mbere yo kugura kugira ngo birinde igihombo
Gushyigikira ibicuruzwa byo mu gihugu aho bishoboka
Gukora ingengo y’imari (budget) ya buri kwezi kugira ngo hagenzurwe neza amafaranga akoreshwa
Isooko
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)
UMUSEKE.RW (Raporo y’ubukungu n’isoko)








