Uruganda rwa Karex ruri muri Malaysia ruzwi nk’uruyoboye ku Isi mu gukora udukingirizo rwatangaje ko rugiye kuzamura ibiciro byatwo ku kigero cya 30%. Ibi byatewe n’ingaruka zikomeye z’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga ryatewe n’intambara ikomeje guhuza Amerika na Iran.
Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Goh Miah Kiat, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko ibikoresho byifashishwa mu gukora udukingirizo bikomeje kubura cyangwa kuboneka ku giciro cyo hejuru cyane, biturutse ku bibazo by’ubwikorezi n’ubucuruzi mpuzamahanga byazambijwe n’iyi ntambara.
Karex, ifatwa nk’uruganda rwa mbere ku Isi mu gukora udukingirizo, ikora udukingirizo turenga miliyari eshanu buri mwaka kandi itanga ku masoko manini arimo ibigo bizwi nka Durex na Trojan.

Raporo zigaragaza ko ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora udukingirizo birimo ammonia na silicone bifite aho bihurira n’ibikomoka kuri peteroli, byagize izamuka rikabije ry’ibiciro nyuma y’uko inzira ya Hormuz ifunzwe. Iyi nzira ni ingenzi cyane kuko inyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku Isi.
Uru ruganda ruvuga ko gufungwa kw’iyi nzira byateje ihungabana rikomeye ku isoko ry’ingufu, bigatuma ibiciro bya peteroli bizamuka ku rwego rutigeze rubaho mu mateka ya vuba.
Goh Miah Kiat yavuze kandi ko nubwo ibibazo byiyongereye ku ruhande rw’ibikoresho, icyifuzo cy’uducingirizo nacyo cyiyongereye ku kigero cya 30%, kuko abantu benshi bahangayikishijwe n’ejo hazaza habo mu gihe cy’intambara n’ihungabana ry’ubukungu.
Yagize ati:
“Mu bihe by’intambara nk’ibi, abantu bagira impungenge z’ejo hazaza, bigatuma nko gushinga imiryango bishyirwa ku ruhande cyangwa bigakorwa mu buryo butatekerejweho neza.”
Ibi bibazo by’ubukungu n’umutekano byagize ingaruka no ku zindi nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, aho ibiciro by’amatike y’indege byazamutse ku kigero cya 24% ugereranyije n’umwaka ushize.
ISOKO:Iyi nkuru ishingiye ku makuru yatangajwe na Bloomberg n’itangazamakuru mpuzamahanga rivuga ku bukungu n’inganda.








