Mu Murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke haravugwa ikibazo gikomeye cy’umuyobozi w’umudugudu ushinjwa gusaba abaturage amafaranga kugira ngo abahere serivisi, ibintu ubuyobozi bw’umurenge bwamaze kwamagana bwivuye inyuma.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko Nyirambabazi Seraphine, utuye mu mudugudu wa Butare, atangaje ko yabujijwe icyangombwa cyari kumufasha kujyana umwana we wavukanye ubumuga kuvurirwa i Gatagara, azira kubura amafaranga 700 yasabwaga n’umudugudu.

Nyirambabazi seraphine warenganyijwe

Uyu mubyeyi asobanura ko yari yamaze kubona abagiraneza bari kumufasha kujyana umwana kwa muganga, ariko ageze ku rwego rw’umudugudu asabwa amafaranga yise “aya banderole”, ayo atari afite.

Yagize ati: “Nari mfite 500 gusa, arayanga ambwira ko ntayatanga yose ntabona icyangombwa. Byarambabaje cyane kuko byari ngombwa ku mwana wanjye.”

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’umudugudu wa Butare, Nshimiyimana Theogene, yemera ko hari amafaranga yaka abaturage, ariko akavuga ko aba ari mu rwego rw’imisanzu ifasha abatishoboye, kandi ko nawe aba yayasabwe n’inzego zimukuriye.

Ati: “Hari amafaranga tuba twasabye abaturage kugira ngo azafashe abatishoboye. Nanone niba njyewe hari ayo bansaba, sinayakura mu mufuka wanjye.”

Icyakora, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihombo bwahakanye bwivuye inyuma ayo makuru, buvuga ko nta gahunda n’imwe iriho isaba abaturage kwishyura amafaranga ngo bahabwe serivisi z’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Niyitegeka Jerome, yavuze ko ibyo uwo mudugudu yakoze binyuranyije n’amabwiriza, kandi ko agiye kubibazwa.

Yagize ati: “Serivisi z’ubuyobozi ni uburenganzira bw’umuturage, ntizigomba kugurwa. Nta muturage ugomba gusabwa amafaranga kugira ngo ahabwe icyangombwa. Uyu muyobozi agiye gukurikiranwa, kandi uwo muturage turamufasha kubona serivisi yari akeneye.”

Iki kibazo cyongeye kuzamura impungenge ku micungire ya serivisi zegerejwe abaturage, aho bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bashobora gukoresha nabi ububasha bafite, bikabangamira cyane cyane abatishoboye.

Abaturage basaba ko hakongerwa igenzura rikomeye, kugira ngo serivisi zibatangirwa mu mucyo, nta ruswa cyangwa imisanzu itemewe ibangamiye uburenganzira bwabo

Isoko: Radio & TV10 Rwanda